Print

Jerome Boateng yavuze ukuntu yandagaje Mourinho wifuzaga kumukura mu ikipe ya Bayern Munichen

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2018 Yasuwe: 1716

Uyu myugariro washatswe na Mourinho ku munota wa nyuma,ubwo yari amaze kubona ko atabasha kubona ba myugariro 2 yifuzaga, Toby Alderweireld wa Tottenham na Harry Maguire wa Leicester City,yavuze ko yahamagaye Mourinho amusaba gusubiza amerwe mu isaho.

Yagize ati “Nashakishijwe n’amakipe 2 akomeye PSG na Manchester United.Nahamagaye Mourinho kuri telefoni mushimira kuba yarakoze ibishoboka byose ngo angure.Nabwiye Mourinho ko bitoroshye ko nava muri Bayern,kuko ifite byose nifuza ndetse ikipe yankeneye nayaka ibirenze ibyo impa.”

Boateng w’imyaka 30,ni umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi muri Bayern Munich gusa yigeze kwerekeza muri Manchester City muri 2011 ayimaramo umwaka,ahava nabi kubera urwego rwe rwari hasi cyane.

Boateng amaze gutwara ibikombe 6 byikurikiranya bya Bundesliga,DFB Cup amaze kuyitwara 3 ndetse yatwaye UEFA Champions League muri 2013 yakurikiwe n’igikombe cy’isi cya 2014.


Boateng yatangaje ko yahamagaye Mourinho akamubwira ko atava muri Bayern