Print

Imodoka yataye umuhanda i Nyamirambo ikisanga iparitse hejuru y’igikoni cy’umuturage abantu bakomeje gutangazwa n’uburyo yahageze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 September 2018 Yasuwe: 4111

Iyi modoka yabuze feri yazamukaga mu muhanda uva kuri Cercle sportif yerekeza kuri 40, bivugwako yabuze feri maze ikagira imbaraga nke bigatuma isubira inyuma maze shoferi akisanga aparitse hejuru y’igikoni cy’umuturage.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu taliki 12/09/2018, imodoka ntacyo yabaye ndetse uretse igisenge cy’igikoni iyo modoka yaparitse hejuru cyangiritse, nta bindi bintu byahungabanyijwe nayo.

Nyir’urugo Mukeshimana Huddah yatangarije umuryango.rw ko yari yagiye gutabara umuvandimwe we wari wagwiriwe n’igiti,aho yagize ati “Njyewe nari nagiye gutabara umuvandimwe wagwiriwe n’igiti, umwana yampamagaye ati imodoka iparitse hejuru y’igikoni nje nsanga koko irahaparitse, ubwo tubaza uwo mugabo wari uyitwaye atubwira ko imodoka ye yacitse feri igasubira inyuma.”

Mukeshimana yakomeje avuga ko bumvikanye n’uwari utwaye imodoka ko azatangira imirimo yo kuyisana bitarenze ejo, dore ko ari igikoni batekeragamo n’ubwiherero.

Iyi modoka yavuye hejuru y’iyi nzu ku butabazi bwa polisi, yifashishije imodoka iterura ibinyabiziga byagize ikibazo.

REBA VIDEO HASI UBURYO IYI MODOKA YURIYEMO IGIKONI: