Print

Dore urutonde rw’abagabo 5 bakina filime muri Bollywood bakundwa n’igitsina gore kurusha abandi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 13 September 2018 Yasuwe: 1420

Mu gihugu cy’u Buhinde hari bamwe mu bakinnyi ba filimi bagize uruhare mu kuzamura uruganda rwa cinema rwaho bidatewe no gukora cyane kwabo gusa ahubwo hiyongeraho n’uburanga bwabo bukurura abagore batari bakeya bikaba byarabafashije kwamamara ku Isi yose. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yabahitiyemo abakinnyi 10 bo muri Bollywood bakurura igitsinagore cyane kurusha abandi.

01.Siddaharth Malhotra

Uyu musore wavutse kuwa 16 Mutarama 1965, Siddharth Malhotra, niwe uza ku mwanya wa mbere mu buranga ndetse hakiyongeraho imyitwarire ishimisha benshi. Mbere yo kwinjira mu ruganda rwa cinema mu Buhinde ruzwi nka Bollywood, yari umunyamideri kandi witwara neza. Yatangiye gukina filimi yiswe Student of the year. Kuva ubwo, yagaragaye mu zindi filimi nyinshi zakunzwe zirimo ‘Hasee Toh Phasee‘, ‘Kapoor & Sons, Brothers‘ n’izindi. Yatsindiye ibihembo bitandukanye kandi nka Entertainer of the year, na Best Male Debut Actor.

2.Ranveer Singh

Ranveer Singh akunzwe cyane n’abakobwa kubera imiterere y’umubiri we nk’uko Wonderslist dukesha uru rutonde ikomeza ivuga. Hiyongeraho isura nziza ndetse n’ubuhanga mu gukina ku buryo buri muyobozi wa filimi (Director) yifuza gukorana nawe. Ngo azi kwigana uwo ashaka gukina ari we ku buryo ugira ngo nibyo.

3.Salman Khan

Uyu mikinnyi wa filimi arazwi cyane ku Isi yose ndetse no mu Rwanda abakurikirana filimi z’ibihinde baramuzi. Yinjiye muri Bollywood akina muri filimi yiswe ‘Maine Pyar Kiya‘, ahita akundwa cyane bimufungurira imiryango y’ahazaza muri uru ruganda. Uyu mukinnyi uzwiho umubiri uteye neza yakomeje kwitwara neza muri filimi yakomeje gukina aba ari nako akomeza kwigarurira imitima y’abatari bacye biganjemo igitsinagore nko muri ‘Hum Apke hain Kaun‘, ‘Hum Saath Saath Hain‘, ‘Wanted‘ n’izindi zirimo ‘Tiger zinda Hai’ iri muzo aheruka gukina.

4.Akshay Kumar

Uyu nawe arazwi cyane, mu Rwanda bamwitaga Mr Bond kubera filimi yitwa gutya yagaragayemo mu za mbere. Banamwita Jackie Chan wa Bollywood. Ni umwe mu bakinnyi bakeya ba filimi mu Buhinde bagaragara muri filimi zigakundwa cyane buri mwaka, aho ngo filimi iyo ari yo yose akinnyemo abamukurkira bayirebera ko arimo gusa nubwo yaba idashamaje cyane. Imiteree ye, uburanga ni bimwe mu bimushyira ku rutonde rw’abakinnyi ba cinema bakurura abagore cyane.

5.Saif al Khan

Uyu nawe ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakurura igitsinagore muri Bollywood. Amaze igihe kirekire muri uru ruganda kandi uko bukeye n’uko bwije ubuhanga bwe mu gukina bugenda buzamuka. Afite uburanga kandi azwiho kwambara neza. Yakinnye muri filimi nyinshi zirimo ‘Tu Chor Main Sipahi‘, ‘Main Khiladi Tu Anari‘, ‘Cocktail‘ n’izindi nyinshi.