Print

Mu mafoto reba urutonde rw’abagore b’abaperezida 5 bo muri Afurika bavuzweho guca abagabo babo inyuma bamwe bikabaviramo no gutandukana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2018 Yasuwe: 5616

Aha tukaba twabacukumburiye abagore 5 bagaragaweho guca inyuma abagabo babo b’aba Perezida bamwe bikabaviramo no gutandukana burundu.

5. NOTHANDO DUBE

Uyu ni umugore wa King Muswati wa III wo muri Swaziland usanzwe ufite abagore 13 wavuzweho kuryamana na Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu Ndumiso Mamba inkuru yasakaye hirya no hino ku isi. Si we gusa kuko no muri 2004 abandi bagore babiri ba King Muswati III Delisa Magwaza (LaMagwaza) na Putsoana Hwala (LaHwala) bacitse mu ngoro y’ibwami bajya kwishimisha hanze yayo nabo baza kugaragaraho guca inyuma umugabo wabo.

4. NOMPUMELELO NTULI ZUMA

Uyu ni umugore wa kabiri wa Perezida Jacob Zuma wavuzweho kumuca inyuma agasambana n’ushinzwe kumurindira umutekano nyuma bikaza kumenyekana kugeza aho awo wamurindaga Phinda Thomo yahisemo kwiyahura nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo.

3.WINNIE MADIKIZELA MANDELA

Uyu ni umugore wa nyakwigendera Nelson Mandela nawe wavuzweho kuryamana n’umwe wo mu ishyaka riri ku butegetsi (ANC) Dali Mpofu byaje no gusakuza mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi byanamuviriyemo no gutandukana burundu na Nelson Mandela.

2. VERA CHILUBA

Uyu nawe n’Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zambiya Frederic Chiluba wavuzweho kuryamana n’umucuruzi ukomeye Archie Mactribouy byamuviriyemo gatanya.

1.GRACE MUGABE

Uyu ni umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe nawe yagaragaweho guca imyuma umugabo agasambana n’uwahoze ari Guverineri wa Banki igihugu ndetse akaba n’inshuti magara ya Perezida Mugabe ariwe Gideon Gono dore ko bagiye bafatirwa mu mahoteri(hotel) atandukanye dore ko bagombaga gukoresha uko bashoboye nibura bagahura nk’inshuro eshatu mu kwezi cyangwa bakajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Afurika y’Epfo.