Print

Ibintu 5 ukwiye kumenya kuri Agathon Rwasa ugiye gushinga ishyaka mu Burundi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 September 2018 Yasuwe: 2444

1. Akiri muto yatangiye kubonwamo impano y’ ubuyobozi

Agathon Rwasa yavukiye I Ngozi tariki 10 Mutarama 1964, ni umwana wa 7 mu muryango w’ abana 14. Yiga yari afite impano yo gukina umupira no gusetsa. Ubwo yari agiye kujya muri Kaminuza nibwo yatangiye guhabwa inshingano z’ ubuyobozi. Icyo yari afite imyaka 20 ubwo yagirwaga umuyobozi w’ ihuriro ry’ intiti zo mu ntara ya Ngozi.

2. Yabayeho ari impunzi ya Politiki muri Tanzania

Mu mwaka w’ 1988 ubuzima bwagoye Rwasa kimwe n’ abandi bahutu bari inshabwenge icyo gihe yahigwaga na guverinoma yariho. Tariki 15 na 16 Kanama 1988 abatutsi bishe abahutu bo turere twa Ntega na Marangara 5000 nk’ uko byatangajwe na Aloys Kadoyi wari Minisitiri w’ umutekano icyo gihe. Nibyo byatumye uyu musore wari ukirangiza kaminuza mu bijyanye n’ imitekerereze ya muntu ahungira muri Tanzania mu nkambi ya Kigwa. Yahise yubaka izina byihuse kubera guharanira uburenganzira bwa muntu aba umuyobozi w’ inyeshyamba za Forces nationales de libération (FNL).

3. Umunyapolitiki w’ impirimbanyi

Ubuhamya bugaragaza Agathon Rwasa nk’ umuyobozi ukomeye kandi utavugirwamo. Mu 1998 inyeshyamba za FNL yari ayoboye zokeje igitutu leta y’ u Burundi yemera imishyikirano ariko ikomeza kurwana kugeza muri 2005 FNL ishyikirana n’ uwari Perezida Domitien Ndayizeye. Nyuma y’ imyaka 20 muri 2008 nibwo Agaton Rwasa yagarutse mu Burundi maze muri 2009 FNL Palipehutu iba iba ishyaka FNL.

4. Agathon Rwasa, atinywa n’ ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi

Ndanyuzwe nubwo ntorohewe n’ ishyaka. Ibi bigaragaza ko ntinywa na CNDD-FDD” Ibi Agaton Rwasa yabivuze muri 2013 yari asesekaye I Bujumbura nyuma y’ imyaka 3 yari amaze yihishe nk’ uko byatangajwe na Jeune Afrique.
Agaton Rwasa yagiye kwihisha muri 2010 nyuma y’ uko urugo rwe rugabweho ibitero nyuma y’ ukwezi kumwe u Burundi buvuye mu matora ya Perezida. Agaton Rwasa ubwo yongeraga kugaragara mu ruhame yavuze ‘agiye gukora uko ashoboye muri 2015 CNDD-FDD ntizagumane ubutegetsi’ ibi siko byagenze ko n’ uyu munsi CNDD-FDD ikiyoboye u Burundi.

5. Intwari y’ intambara ishinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu

Muri 2013, intumwa nkuru ya Leta y’ u Burundi yatangije iperereza ku bayobozi bakuru ba FNL, Agathon Rwasa, n’ umuvugizi wayo Pastor Habimana, ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye i Gatumba muri 2004. Agaton Rwasa ibi arabihakana.


Comments

Costantin ahishakiye 18 February 2023

erega baramureka kuko nta ngoma idahamba kandi ngo ushaka amahoro utegura intambara


13 September 2018

Ndungikira Ayandi Makuru Agezweho


Kayihura Bernard 13 September 2018

Tariki ya 15 na 16 Kanama Abatutsi bishye abahutu? Vraiment mucye mukora itohoza, ahubwo abahutu nibo bishe abatutsi .