Print

Kicukiro: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo wishwe akurwamo amaso

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 September 2018 Yasuwe: 3545

Uyu mugabo Kirenge yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2018, abatuye muri aka Kagari ka Kagasa babonye umurambo mu gitondo cyo ku wa Gatatu mu gihuru kiri hafi y’inzira.

Ababonye uwo murambo batagaje ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri n’abagizi ba nabi baba muri aka gace bakunda gutegera abantu mu nzira bashaka kubambura utwabo.

Bavuga ko kandi nyakwigendera yishwe urubozo ngo kuko umurambo wagaragaye yakuwemo amaso.

Bamwe mu baganiriye na TV1 batuye muri aka gace gakunze kuvugwamo ubujura bukabije, bahuriza ku kuba uyu mudugudu usanzwe ubamo umutekano mucye uterwa n’insoresore z’abujura bategera abantu mu mayira mu gihe cya nijoro, ndetse ko akenshi baba bafite intwaro gakondo.

Bakomeza basaba ko inzego z’umutekano zagira icyo zikora kuri iki kibazo bamaranye igihe, dore ko ngo abakekwaho ubwo bujura bazwi kandi n’iyo bafashwe bagafungwa ngo ntibamaramo kabiri kuko bahita babafungura.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yatangarije TV1 ko batangiye iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Ikibazo cy’ubwicanyi nk’ubu kimaze gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho hatamara kabiri hatumvikanye umuntu wishwe n’abagizi ba nabi. Inzego z’umutekano nazo zaragihagurukiye cyane cyane nko mu duce twa Gatsata twari tumaze kwigarurirwa n’abajura banicaga abantu umunsi ku munsi.


Comments

Haguma 16 September 2018

Imiyoborere myiza, umutekano aho perezida ajya mu kigo cya gisilikare akikijwe n’izindi ngabo bishatwe kuvugiki? Ibi bibera i Kigali iyo bibera mu mashyamba ya Kongo nari kubyumva, bibera i Kigali koko? Mujye mutubwira noneho i Kigali aho tutagomba kugenda nyuma yamasaha runaka.


[email protected] 13 September 2018

umutekano ntawo dufite muri kigali ntamunsi wubusa hadapfa umuntu azize ubugiI BWANABI


komando 13 September 2018

Ariko nksvMayor w’Akarere biberamo yagiye yegura hakiri akajyana n’inama y’umutekano yose


mahoro jack 13 September 2018

Erega igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega. Izo mburamukoro ziyemeje gutungwa n’imitsi ya rubanda murazifata mu gitondo mukazirekura ngo uwo zibye nazigemurire none dore bagiye kumara abantu babica. Mujye murasa ingegera murebe ko izisigaye zitajya iwabo guhinga.