Print

Dr Ngirente yakiriye indahiro z’ abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2018 Yasuwe: 978

Abarahiye ni Visi Perezida w’ urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lieutenant Colonel Charles Asimwe Madudu n’ abacamanza muri uru rukiko aribo Lieutenant Colonel Augustin Ngabo na Major Charles Sumanyi.

Lieutenant Madudu yavuze ko icyo bagiye guharanira ari ugutanga ubutabera bwihuse. Ati “Ubutabera butinze burya ntabwo buba bukiri ubutabera abantu barategereza bagaheba ubutabera. Tugiye gushyiramo imbaraga zihagije kugira ngo imanza zihute”

Minisitiri w’ Intebe amaze kwakira indahiro z’ aba bacamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare yabibukije ko ari igihango bagiranye n’ Abanyarwanda, guharanira ko ubusugire bw’ uburenganzira bwa muntu biba ntavogerwa ni kimwe mu byo yabasabye.

Yagize ati “Ni igihango mugiranye n’ Abanyarwanda twese n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu cyacu, inshingano zanyu murazizi neza. Ni ugutanga umusanzu wanyu mugukomeza kubaka igihugu kigendera ku mategeko, no gutanga ubutabera bunoze muharanira ko ubusugire bw’ igihugu cyacu n’ uburenganzira bwa muntu biba ntavogerwa”

Umuhango wo kwakira indahiro z’ aba bacamanza witabiriwe n’ abayobozi bakuru mu girikare cy’ u Rwanda barimo Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda James Kabarebe n’ Umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba.