Print

Umubyeyi yabyaye abana 5 bavukira igihe kibura ibyumweru 10

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2018 Yasuwe: 1265

Aba bana batanu ni Siyanda, Sibahle, Simesihle, Silindile na Sindisiwe bavukiye ibyumweru 30, ni ukuvuga ibyumweru 10 mbere y’igihe gisanzwe.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro byavuze ko buri mwana yavutse apima ikilo kimwe kirenga kandi ubu bari guhumeka ku bwabo nta byuma bibibafashijemo ndetse ngo bari no kwiyongera ibiro.
Dogiteri Moeng Pitsoe, umuganga wari uyoboye itsinda ryabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko hari icyizere ko aba bana bose bazakura.
Yagize ati:"Gukora neza cyane ndetse n’uko aba bana bavutse bameze, biduha icyizere ko bazakura."
"Twizeye ko aba bana batanu bazaba aba mbere [muri Afurika y’epfo] bazashobora gukura bose kandi bakiteza imbere."
Byitezwe ko aba bana bazava muri ibi bitaro bamaze kuzuza ibiro bibiri umwe umwe.
Hagati aho, abantu batandukanye bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwishimira ivuka ry’aba bana babunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Hari n’umwe mu miryango ifasha watangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwita kuri abo bana.

BBC