Print

Umukinnyi yateye umusifuzi umugeri wo mu mutwe ata ubwenge[ AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2018 Yasuwe: 2103

Uyu musore utishimiye ibyemezo by’uyu musifuzi wabasifuriraga,yahise umutera umutwe agwa agaramye arahindukira amukubita n’umugeri,byatumye ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga,uyu mukinnyi ahita atabwa muri yombi.

Marcelino yakoze amahano akomeye kuko uyu musifuzi bamusuzumye basanga yagize ikibazo mu mutwe,gishobora kuzamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, kubera uyu mugeri yamukubise mu mutwe ukangirika cyane.

Uhagarariye uyu musifuzimu mategeko,Fabio Santos,yavuze ko Marcelino yaburanaga ko igitego cya 6 ikipe ya Fluminense da Bahia yatsinze atari cyo,umusifuzi aracyemeza biramurakaza aramukubita.

Yagize ati “Nkuko Marcos yabivuze,Alcione yaburanaga ko ikipe ya Fluminense da Bahia yatsinze igitego cya 6 habaye ikosa gusa Marcos abwira abakinnyi ko nta makossa yabaye ahubwo ari igitego,nibwo yakubiswe umutwe ,n’umugeri mu mutwe.umukiliya wanjye ntiyari yiteze ko ibyo yakorewe byamubaho ndetse ntiyigeze agira icyo abwira abakinnyi ubwo bamusatiraga barakaye.

Nogueira yaraye mu bitaro akurikiranwa n’abaganga ndetse umukino wamaze iminota 16 wahagaze kubera aya mahano Marcelino yakoreye uyu mugabo.

Ku wa 26 nzeri uyu mwaka nibwo urukiko rwo muri Brazil ruburanisha imanza zihariye ruzaburanisha uyu mukinnyi n’umusifuzi gusa uyu Santos wunganira Marcos arifuza ko iki kirego cyajyanwa mu rukiko rwita ku manza z’ubugizi bwa nabi.