Print

Rema ngo ababazwa cyane nuko Eddy Kenzo aryamana n’abandi bagore kandi ibyo bamuha nawe abifite

Yanditwe na: Muhire Jason 14 September 2018 Yasuwe: 3671

Rema Namakula Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuwa 14 Nzeri, Rema mu mvugo igaragaza agahinda yavuze ko bibabaje uburyo umuntu akunda cyane amara igihe yishimana n’abandi bantu maze ntiyite ku kuba yabona akanya ko guha agaciro uwo bahoranye.

Ati” Bamwe bakuvugisha ari uko ntacyo barimo gukora ndetse abandi bagashaka kubona akanya ari uko bari kuvugana nawe. Ukwiye kwiga kumenya gutandukanya”

Nyuma y’ubu butumwa, benshi bakomeje kwibaza niba ubu butumwa butaba bugamije kongera kwigarurira umutima wa Eddy Kenzo akenshi ukunda kuba ahuze haba muri Uganda no hanze.

Ibi bikajya gusa nibyo yigeze gutangaza avuga ko abagore yirukamo ko ntacyo bamuha we atamuhaye ko yamugarkira bagafatanya kurera umwana wabo.

Urukundo rwa Idrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo na Rema Namakula rwatangiye kugenda biguru ntege mu 2017. Byatangiye nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama Rema yacukumbuye telefoni ya Eddy Kenzo akabonamo ubutumwa bugaragaza ko amuca inyuma.

Ibi ni byo byatumye aba bombi bamara amezi abiri batavugana ndetse batanarara mu cyumba kimwe kuko Rema yahise ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi nk’uko Ugblizz yabitangaje mu mwaka ushize.

Eddy Edrisa Musuuza na Rema Namakula bamaranye imyaka itatu babana baranabyaranye umwana umwe w’umukobwa,Amaal mbere yo gutandukana muw’2017. Nyamara Rema Namakula mu kwezi kwa Gatanu ubwo yaganiraga na Sanyu FM yo muri Uganda, yavuze ko adashobora kuzongera gukundana n’umugabo ukora umwuga w’ubuhanzi.