Print

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri gereza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 September 2018 Yasuwe: 3296

Mugitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeli 2018 nibwo Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire nyuma y’aho Perezida Kagame ahaye imbabazi imfungwa n’abagororwa 2138.

Muri aya masaha ya saa ine nibwo uyu muhanzi wari warakatiwe imyaka 10 y’ igifungo n’ uyu munyapolitiki wari warakatiwe imyaka 15 basohotse muri gereza ya Mageragere.

Kizito Mihigo wari umaze imyaka 4 muri gereza, ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.


Ingabire Umuhoza Victoire yari amaze imyaka 5 muri gereza, aho mu Kuboza 2013 yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Urukiko rw’Ikirenga rukamukatira imyaka 15 y’Igifungo.