Print

Naby keita yatangaje izina ry’ umukinnyi wa Chelsea papa we yakundaga kumwita

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2018 Yasuwe: 1262

Uyu musore uhagaze neza muri Liverpool yagezemo uyu mwaka avuye mu ikipe ya Leipzig yo mu cyiciro cya mbere mu Budage,yavuze ko nubwo papa we yakundaga kumubuza gukina umupira w’amaguru cyane kugira ngo yibande ku masomo,byageze nyuma amwita Deco.

Papa waKeita yakundaga kumuhamagara Deco

Yagize ati “Papa yari azi ko nzakina umupira ariko ntiyabinshishikarizaga kuko yifuzaga ko nakwita ku masomo kurusha gukina umupira.Nakundaga kumwihisha nkajya gukina umupira byatumye abona ko mbishoboye atangira kunyita Deco.

Deco se wa Keita yamwitiriraga, ni umwe mu bakinnyi b’abanya Portugal bitwaraga neza hagati mu kibuga byatumye agurwa n’ikipe ya Chelsea.

Naby Keita ari mu bakinnyi bakomeje gutungura benshi kubera ukuntu yatangiye akina ku rwego rwo hejuru muri Premier League kandi byari bizwi ko ari shampiyona igora abatangizi.