Print

Justin Beiber na Hailey Baldwin bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Yanditwe na: Muhire Jason 15 September 2018 Yasuwe: 3101

Ibyo gusezerana byaba bombi byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’iri torero riherereye I New York aho yavuze ko uyu muhango wakoze kuwa kane taliki ya 13 Nzeri 2018. Mu rusengero ruzwi nka courthouse ruherereye muri New York muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika

Yagize ati” Basezeranye imbere y’Imana biteganyijwe ko ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe babo bizaba mu minsi ya vuba.”

Twakwibutsa ko kuri ubu Justin Beiber kuri ubu afite imyaka 24 mu gihe Hailey Baldwin afite imyaka 21 y’amavuko aho aba bombi bamaze igihe kingana n’amezi abiri gusa bari mu rukundo.