Print

‘Imyemerere yagumisha Afurika aho imaze imyaka 100 ntabwo ari raporo twazageza ku Mana’ Minisitiri Busingye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 September 2018 Yasuwe: 710

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 mu giterane cy’ umudendezo ku burenganzira bw’idini n’imyemerere. Iki giterane cyabereye kuri Sitade Amahoro I Remera cyitabirwa n’ abantu bagera ku bihumbi 30 baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika.

Busingye yabwiye abitabiriye iki giterane ko ko u Rwanda ari igihugu kigendwa kandi cyaguye amarembo, avuga ko u Rwanda rwishimiye ko iyi nama yaruzaniye abashyitsi benshi, bitanga icyizere ko bose babaye inshuti z’u Rwanda. Ati “Mwarakoze cyane guhitamo kuza mu Rwanda, kubakira ni umugisha udasanzwe unaduhindura abasangwa beza kurushaho”.

Minisitiri Busingye yavuze ko "Imitekerereze inyuranye n’uburyo bunyuranye abantu babona ibintu nibyo bituma n’inzira banyuramo biyambaza Imana, aribyo twita amadini bitandukanye. Ikiza amadini yose ahuriraho ni uko yigisha urukundo ndetse no kubana neza mu mahoro ku batuye isi"

Kuba abantu batekereza bitandukanye bikwiye kubabera imbaraga zibafasha kuzuzanya kugira ngo bagere ku mibereho myiza, ku iterambere ndetse banabashe gukemura ibibazo bafite no guhangana n’imbogamizi zibugarije

Niyo mpamvu ari byiza ko Leta ndetse n’abanyamadini bicara hamwe bakaganira ku bijyanye n’umudendezo mu byo kwemera ndetse n’amadini”

Minisitiri Busingye yabwiye Abanyafurika ko badakwiye kugirana ibibazo n’ amadini ahubwo bakwiye gufatanya

Ati "Banyakubahwa Banyafurika dusangiye Afurika yacu, ntidukwiye kugirana ibibazo n’amadini, ariko dukwiye kugirana ibibazo n’idini cyangwa ubutumwa byayobya abaturage"

Idini rishishikariza abayoboke kwiyiriza ubusa kugeza bashizemo umwuka, ribwira abantu ko rizura abapfuye ryemeza uwavukanye ubumuga ko ryamusengera agakira, ryemeza abayoboke ko basengera malariya, igwingira, bwaki n’izindi ndwara zigakira...

.. rishishikariza abantu gusenga gusa Imana ikabakorera ibitangaza, n’ibindi, ayo madini, iyo myemerere ntabwo byatuma Afurika iva aho iri.

"Nta gihugu mubyateye imbere cyageze kw’iterambere kinyuze mu kwicara hamwe kigasenga. Idini, imyemerere mizima bikwiye kubohora abanyafurika mu mitwe bakamenya kubyaza umusaruro amahirwe Afurika yifitemo"
Imyemerere yagumisha #Afurika aho imaze imyaka ijana ntabwo ari raporo twazageza ku Mana tugeze mu ijuru”
.

Afurika izwiho kugira ubuvuzi, uburezi, amashanyarazi, ibidukikije, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, akazi k’urubyiruko n’ibindi biri hasi cyane. Ibyiza ni uko amadini yafasha mu guhindura iyi mibereho

kuko atifuza abayoboke bugarijwe n’ibi bibazo. Ibi bidashobotse ariko, amadini ntakwiye gukoresha ivugabutumwa ryayobya abantu cyangwa ryatuma bagabanya umuvuduko wo gushaka kubyihindurira.

Ibyo mumaze iminsi mwumva ku Rwanda, ni aha bishingiye. Uburenganzira ku myemerere nta kibazo abanyarwanda bafitanye nabwo, bafitanye ikibazo n’imyemerere yabayobya ikabavana ku murongo no gukora no kwivana aho turi