Print

Umugabo wari umaze imyaka 24 yarabuze urubyaro yaguye igihumure akimara kumva ko umugore we yabyaye abana batanu b’impanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2018 Yasuwe: 3196

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko we n’umugabo we bari barihebye bazi ko batazabyara ariko babifashijwemo n’uburyo bushya bwo kurera intanga uzwi nka IVF ( In vitro fertilisation ) babashije kubyara aba bana batanu.

Nakato wari wishimye cyane yahamagaye umugabo we ngo amubwire iyi nkuru nziza ko bibarutse abana batanu,akibimubwira ahita agwa igihumure ajyanwa igitaraganya mu bitaro nkuko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Uganda byabitangaje.

Nakato yavuze ko benshi bamubwiye ko kurera aba bana bose b’impanga barimo abakobwa 3 bizamugora gusa we yavuze ko nta kibazo afite ahubwo yishimiye ko yabashije kubabona.