Print

Charly na Nina bishimiye guhura na Diamond mu birori [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 16 September 2018 Yasuwe: 7602

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nzeri 2018 , Abanyarwandakazi bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo zabo Charly Na Nina bahuye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka Diamond mu birori by’umugore w’umugabo w’umuherwe mu gihugu cy’Ubugande uzwi nka Jackie.

Mu mafoto yashyizwe hanze hagaragarayemo Charly na Nina barimo kuririmbira uyu mugore wizihije isabukuru mu gihe cy’iminsi itatu aho mu birori by’isabukuru ye hatumiwemo abahanzi bakomeye barimo Ali Kiba ,Geosteady n’abandi bagiye bataramira aba baherwe bari muri ibi birori.

Bitewe n’uburyo Jackie wari wagize isabukuru y’amavuko akunda byimazeyo Charly na Nina bari mu bari batumiwe ku munsi wa nyuma ari nawo munsi mukuru nyiri izina w’isabukuru ye y’amavuko. Muri ibi birori Diamond yabanje kuririmbana na Charly na Nina bataragera ahari hari kubera ibirori. Bahageze nabo bahise banzika bashimisha abari muri ibi birori ariko bitunguranye Diamond agaragaza urukundo kuri Charly na Nina.

Diamond yabyinnye indirimbo za Charly na Nina ndetse nyuma aza kubegera arabahobera abashimira akazi bakomeje gukora muri muzika. Usibye Diamond ariko kandi abari aho bishimiye bikomeye aba bahanzikazi ndetse babahundagazaho amashiringi cyane uko babishimiraga babahaga amashiringi.

REBA AMAFOTO:







Comments

k 16 September 2018

Ubwo ninde yararanye muriya bakecuru 2 ko mbii infizi ya EAC itaviramo aho