Print

Carlos Tevez yatangaje itandukaniro ry’imyitozo Cristiano Ronaldo na Messi bakora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2018 Yasuwe: 2676

Tevez wakinannye n’aba bagabo bombi,yavuze ko aba bagabo batandukanye cyane mu gukora imyitozo ariko Cristiano Ronaldo ayikunda kurusha Messi kuko azinduka kare cyane mbere y’abandi bakinnyi bakinana

Yagize ati “Sinigeze mbona Messi muri Gym.Sinigeze mubona akora imyitozo yo kubaka umubiri.Afite ubuhanga karemano gusa yitoza kugumana umupira no gutera penaliti kandi abikora buri gihe.

Cristiano Ronaldo anyura muri Gym bur gihe iyo avuye mu myitozo.Imyitozo yaramubase kuko ahora yifuza kuba uwa mbere muri byose.Azinduka kare cyane ajya mu myitozo, iyo iteganyijwe gutangira saa tatu ahagera mbere ya saa mbili.Nagerageje gukora ibishoboka byose ngo mutange ku myitozo birananira kuko igihe imyitozo yabaga ari saa tatu nahageraga saa moya n’igice nkahamusanga bituma nibaza ukuntu nazahamutanga.Umunsi umwe nazindutse saa kumi n’ebyiri z’igitondo nizeye ko mpamutanga ,mpageze nsanga yahageze kare!.”

Tevez yavuze ko Messi ahora arajwe ishinga no kugumana umupira ku kirenge ndetse no kuwima abo bahanganye mu gihe Ronaldo yitoza guhorana ingufu no guhangana n’abo baba bahanganye.



Tevez yavuze ko Messi yitoza kugumana umupira mu gihe Ronaldo we akunda imyitozo yo kubaka umubiri