Print

Rihanna yafotowe yambaye ikanzu ikozwe mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 16 September 2018 Yasuwe: 3254

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Rihanna yitabiriye ibiroro by’isabukuru y’umwaka umwe, kampani ye ikora ibijyanye n’ubwiza ‘Fenty Beauty’ imaze ikora. Ibirori byabereye mu gace ka Brooklyn, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyamamare muri muzika, Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko, yari ahanzwe amaso na benshi, camera zamutunzwe atambuka kuri itapi itukura bafotora, yambaye iyi kanzu ye idoze mu buryo bwatangariwe na benshi.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, gitangaza ko mu maso ya Riri (Rihanna) yagaragaraga nk’uwatunguwe, maze atangariza abafana be bari aho ati “Ndabashimira mwe mwese mwaje aha, mu kanya kashize bamwe mwabonye icyo natangaje ku rukuta rwanjye rwa Instagram, nsesekaye aha, ndabakunda mwese nshuti”.

Kampani ‘Fenty Beauty’ ya Rihanna yafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri umwaka ushize, mu minsi 40 gusa yari imaze ifunguwe, ngo yinjije akayabo k’asaga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

REBA AMAFOTO: