Print

Daniella Atim yatangaje impamvu yatumye atandukana n’umugabo we Jose Chameleone

Yanditwe na: Muhire Jason 17 September 2018 Yasuwe: 2654

Abinyujije kuri Facebook Jose Chameleone yatangaje ko yatandukanye n’umufasha we Daniella Atim bari bamaze kubyarana abana 5.

Mu mwaka ine ishize mu muryango wa Jose Chameleone havugwaga amakimbirane aho Daniella yashinjaga Chameleone kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumwica. Ibi byatumye mu mwaka washize uyu mugore yarandikiye urukito asaba ko bahabwa gatanya

Gusa kuri iki Cyumweru nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chameleone yemeje ko yatandukanye na Daniella. Mu butumwa yanditse kuri Facebook mu magambo 136, yavuze ko gutandukana bimushenguye umutima ariko yafashe umwanzuro.

Gusa atangira asa n’ufite ibyo yicuza, ati “ Buri kintu cyose kigira ihereza! Naratsinzwe, ntabwo nabaye mwiza uko bikwiye! Ni iki kindi dukeneye, Imana yaduhaye umugisha, yaradukunze, kandi izahora iri kumwe natwe.”

Yavuze ko abantu bashobora gufata amagambo ye nko gushaka kuvugwa bakanatanga ibitekerezo uko babishaka, ariko ko nk’umuryango we uzi ibyo uri gucamo, asanga igihe kigeze ngo babeho ubuzima bushya.

Yakomeje agira ati “Ubu ndi njyenyine ariko sinshakisha!!"

Yabwiye umugore we ko akeneye kumureka akaba Daniella, ko nta bundi buryo yari kumwiyereka birenze uko yabikoze.

Yakomeje agira ati “Wambereye byose ariko igihe kirageze, ndakwifuriza amahirwe masa. Umutima urashenguka ariko nagombaga gufata icyemezo.”

Chameleone na Daniella bari bamaranye imyaka ikabakaba icumi, bafitanye n’abana batanu barimo abahungu batatu Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Amma Christian Mayanja n’abakobwa babiri Xara Amani Mayanja na Alba Shyne Mayanja.

Chameleone na Daniella bakoze ubukwe bw’agatangaza muri 2007, basezeranywa na nyirarume wa Daniella, Padiri John Scalabrini. Yitabye Imana mu Ukwakira 2016.