Print

ADEPR: Abagore barwaniye mu rusengero bapfuye amakimbirane bisanganiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2018 Yasuwe: 5228

Ibi byabereye mu karere ka Nyamasheke kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 , mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Ntendezi paruwasi ya Ruharambuga.

Uwari uyoboye iteraniro, Uwamaliya Épiphanie, aganira na Radiyo Rwanda yagize ati “Twari turi gutanga ituro ry’ishimwe, uwitwa Nyirambabazi illumine, atunga urutoki uwitwa Mukashema Béatrice aba aramusumiriye amubwira ngo ari kuririmba ibiki ngo ntakwiriye kuririmba, nyina nawe aza amukurikiye batangira kugundagurana.”

Undi mukirisitu ati “Yamusanze muri korali tugira ngo ni ikintu agiye kumubwira kumwe umuntu yongorera umuntu ahita amufata mu ijosi baragundagurana.’’

Ni ibintu bamwe mu bakirisitu bavuga ko byabatunguye bikanabatangaza dore ko ngo ari ubwa mbere bari babonye abantu barwanira mu rusengero.

Hari uwagize ati “Umutingito waraje ntitwahungana dutya, ibintu byabaye none ni satani wabahaye imbaraga kubera ko abantu banze kwihana ibyaha byabo ngo bakizwe, Imana iri gutwikurura ibyaha byaho kugira ngo bajye ahabona.’’

Undi ati “Njye byantangaje, icyo kibazo bafitanye iyo tuza kuba twari tukizi nk’Itorero twari kuba dufite ikibazo koko, ariko kuba atari yarigeze abitumenyesha agahita aza kurwana, twasanze burya n’ubwo dufite abakirisitu dukwiriye gutangirira hasi tukongera tukigisha inyigisho z’umubatizo.’’

Iyi mirwano abakirisitu bagerageje kuyihosha banahamagara Polisi ikorera kuri Station ya Ntendezi, irahagoboka ita muri yombi babiri bayiteje, ari bo umwana na nyina ndetse inageze ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abagize ikibazo cy’ihungabana n’undi umwe wavunitse imbavu agerageza gukiza abarwanaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntendezi, Ndagijimana Egide avuga ko bagiye gukurikirana impamvu yatumye aba bagore barwanira mu rusengero.

Ati “Twiyambaje Polisi iradufasha kugira ngo ayo makimbirane yabaye n’ukuntu abantu bari bameze babanze batandukane, bamwe irabafata kugira ngo ibibazo byabo babikurikirane, abahuye n’ihungabana bajyanwa kwa muganga.’’

Muri abo batatu bajyanwe kwa Muganga, babiri muri bo bari bafite ikibazo cy’ihungabana bakaba boherejwe ku Bitaro bya Bushenge, naho undi wavunitse imbavu ubwo yageragezaga gukiza abarwanaga akaba yakurikiranirwaga ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi.

Ntibyari bisanzwe ko abantu ku giti cyabo bafitanye amakimbirane bafata icyemezo cyo kujya kurwanira mu rusengero. Ubusanzwe abantu barwaniraga mu rusengero bapfa amaturo cyangwa ubuyobozi


Comments

19 September 2018

Imani bababarire nkuko barwaniye murusengero


19 September 2018

Imani bababarire nkuko barwaniye murusengero


kibonge 18 September 2018

ADEPR igombagufata umwanzuro kumiyoborere naba yoboke murwego rwokwegera aba kristu kugirango barusheho kunva ibibazo aba kristu bafite murwego rwokwirinda ikindicyose gishobora kuza mwidini rya ADEPR tunashimira ubuyobozi bwa palice y’URWANDA mukunva nokwegera abaturage bana rwanya icyazana umwuka mubi mubanyarwanda.numu tekanomwiza baha abanyarwanda nabandi babagana.


ndeze 18 September 2018

mbona ADEPR yakongera imbaraga mukugira inama abayoboke bayo kuko biragaraga ko abayoboke ntibazi ibyobakora. gukora icyaha munzu y’imana bagasebya izina ry,itorero muri rusange bakareka guha icyuho umwanzi satani tugashimira police y’urwanda muguhora hafi mukurinda no gusigasira umutekano w’igihugu muri rusange police y’urwanda tuyishimira kuba hafi y’abaturage .


ndeze 18 September 2018

mbona ADEPR yakongera imbaraga mukugira inama abayoboke bayo kuko biragaraga ko abayoboke ntibazi ibyobakora. gukora icyaha munzu y’imana bagasebya izina ry,itorero muri rusange bakareka guha icyuho umwanzi satani tugashimira police y’urwanda muguhora hafi mukurinda no gusigasira umutekano w’igihugu muri rusange police y’urwanda tuyishimira kuba hafi y’abaturage .


humura 18 September 2018

Ntibikwiye kwihanira kuko ubuyobozi burahari uyu mu kirisitu warwanye iyo avuga ikibazo afitanye nuyu yakubise ubuyobozi bwari kubikemura hatabayeho kurwana


Muhayimana Francois 17 September 2018

Imana ibasange kdi mbifurije gukiranuka bagasaba lmana imbabazi kuko bacumuriye munzu yayo by’umwihariko