Print

Abashakashatsi bavumbuye urwengero rw’ inzoga rwabayeho mbere y’ izindi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2018 Yasuwe: 1175

Bavumbuye ibyo ubwo bakoraga ubushakashatsi ku mva yashyingurwagamo abantu banyuzagamo bakagenda bimuka n’abari batunzwe no gusoroma imbuto.

Byari bisanzwe byibazwa ko kwenga inzoga byaba byaratangiye nko mu myaka ibihumbi 5 ishize, ariko ubu bushakashatsi bushobora kuba bugiye guhindura amateka y’inzoga uko yakabaye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi bisa nk’ibisobanuye ko inzoga itengwaga gusa mu gihe habaga hakorwaga imigati nkuko mbere byatekerezwaga.
Aba bashakashatsi bavuga ko badashobora kumenya icyatangiye mbere gukora imigati cyangwa kwenga inzoga.

Ikinyamakuru cyandika ku bushakashatsi ku mateka ajyanye n’imibereho ya muntu cya Journal of Archaeological Science: Reports, basa nk’abavuga ko inzoga yengwaga mu mihango yo kwibuka abapfuye.

Li Liu wigisha kuri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yanditse agira ati:"Ibi ni byo bimenyetso bya kera cyane kurusha ibindi bigaragaza inzoga yakozwe n’umuntu ku isi."

BBC yatangaje ko iyi nzoga ya kera, yari imeze cyane nk’igikoma cyangwa ikindi kintu gifatira, bisobanuye ko uko yari imeze bitandukanye cyane n’inzoga izwi yo muri ibi bihe.

Muri ubu buvumo bwa Raqefet mu misozi ya Carmel muri Israel, hanatahuwe ibinogo byifashishwaga nk’amasekuru