Print

Am G The Black yahaye gasopo bamwe mu banyamakuru bigize abacukumbuzi

Yanditwe na: Muhire Jason 17 September 2018 Yasuwe: 964

Muriki cyumweru dusoje nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza indirimbo umuhanzi Social Mula yiswe ko yasubiyemo akayishyira mu Kinyarwanda aho bamwe bavuze ko iyi ndirimbo yayiyitiriye kandi Atari iye .Nyuma yo kumva bino UMURYANGO twavuganye na Social Mula ku murongo wa Telefone atubwira ko irinda ndirimbo atayishishuye ahubwo ko ari bamwe mu bantu yirinze gutangaza amazina azi neza bashaka gusebya indirimbo z’bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Nyuma yibi umuraperi Am G The Black yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa abwira bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro guhagarika ingeso yo guca integer abahanzi nyarwanda kandi baba bakoze indirimbo nziza .

Yagize ati “Kuki mwanga umuntu wimereye neza ubundi bite? umuntu arisohorera akaririmbo mukajya gucukumbura mwigize abacukumbuzi. man muraturya ahantu tu, ariko ntaho tuzajya we still here(turacyari hano), umuntu arikorera indirimbo ngo ubuse ntayindi bisa,... ibyo ni ibiki? mwarangiza ngo umuziki w’u Rwanda uzatera imbere."

Mu bitekerezo bashyizwe kuri aya mashusho bavuga ko mu by’ukuri ikibazo atari abatahura ko habayeho gushishura ahubwo ikibazo ari abashishura indirimbo z’abandi bagashaka kuzumvisha abanyarwanda bazita izabo.