Print

Ibiganiro by’ amahoro bihuza Abarundi ntabwo bikibaye kuri uyu wa Kabiri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2018 Yasuwe: 800

Umwe mu bategetsi mu biro bikuru by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ijwi ry’Amerika rikesha aya makuru, yasobanuye ko impamvu zaturutse ku batumirwa arizo zatumye ibi biganiro byigizwa imbere.

Uwo mukozi utashimye ko amazina ye atangazwa asobanura ko ubutegetsi bw’i Bujumbura bwarahiye ko budashobora kuza muri ibyo biganiro kuko byatumiwemo imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera n’ iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu.

Ikindi gisa nk’ikirimo gutera ikibazo nk’uko isoko ry’Ijwi ry’Amerika muri EAC ikomeza ibivuga ni aho ibyo biganiro byabera.

Mu gihe byari bitegenyijwe ko ibiganiro bya gatanu byabera muri Tanzaniya, Abatavuga rumwe na Leta bari hanze y’igihugu bari basabye ko byajyanwa Entebe muri Uganda.