Print

Rubavu: Wa Musirikare warashe abaturage habonetse undi uvuga ko yamuciye akaguru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2018 Yasuwe: 2344

Hakizimana Vincent warashwe akaguru bikaza kumuviramo kugaca na we yari yaje mu iburanishaHakizimana Vincent warashwe akaguru bikaza kumuviramo kugaca na we yari yaje mu iburanisha.

Umucamanza Maj Muhigirirwa Gerard wari uyoboye inteko iburanisha, yabanje kubaza uregwa niba yiteguye kuburana, avuga ko adafite umwunganira mu mategeko.

Ibi abivuze mu gihe mu iburanisha rya mbere yari yabanje kwemera icyaha ndetse ko adakeneye umwunganira mu mategeko ngo ko aziburanira.

Ngo yagiye aganira n’abo mu muryango we bagiye baza kumusura aho afungiye bamubwira ko atashobora kwiburanira bityo ko agomba kubanza kumushaka.

Yabwiye urukiko rwa Gisirikare ko ari gushaka umukiriya w’umurima we kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura umunyamategeko uzamwunganira.

Umucamanza yahise abaza Capt Faustin Nzakamwita icyo avuga kuri ibi byari bitangajwe n’uregwa, avuga ko kuba avuga ko atabura atunganiwe ari uburenganzira bwe kandi bukwiye kubahirizwa kuko abyemererwa n’Itegeko Nshinga.

Umushinjacyaha ati “Ubushize yari yemeye kuburana nubwo atari afite umwunganizi, ubwo uyu musi avuga ko ataburana adafite umwunganizi uko itegeko ribiteganya kandi akaba ari ubwambere abisabye yabihabwa kuko tutabibonamo nko gutinza urubanza.”

Me Musabwa Frederick wunganira abaregera indishyi yunze mu ry’ubushinjacyaha avuga ko umuntu iyo ashaka kuburana yunganiwe ari uburenganzira bityo ko urubanza rwasubikwa.

Gusa yasabye Urukiko gusuzuma icyatumye uhagarariye leta muri uru rubanza atitabye kandi yaratumiwe tariki ya 11 Nzeri.

Mbere y’uko inteko iburanisha yiherera, ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko raporo ya muganga y’agateganyo igaragaza ubumuga bw’abakomerekejwe n’uregwa.

Ubwo uyu musirikare yarasaga aba baturage uwitwa Benimana Jean Marie Vianney yahise ahasiga ubuzima mu gihe Hakizimana Vincent yakomerekejwe ukuguru bikamuviramo kuguca na Nzahabimana Theoneste warashwe akaguru biravugwa ko na we bashobora kuzagaca.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 07 Ugushyingo mu mudugudu wa Rurembo aho icyaha cyakorerewe.

Umuseke