Print

Afurika y’epfo igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Igiswayile mu mashuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 September 2018 Yasuwe: 207

Nkuko byatangajwe na Angie Motshekga, minisitiri w’uburezi bw’ibanze w’Afurika y’epfo, Igiswayile kizaba kibaye ururimi rwa mbere rwo muri Afurika, rutari urwo muri Afurika y’epfo, rwigishijwe mu mashuri yo muri iki gihugu.

Igifaransa, Ikidage n’Ikimandarini, ni zimwe mu ndimi z’amahanga zisanzwe zigishwa mu mashuri yo muri Afurika y’epfo nk’indimi abanyeshuri biga ku mahitamo yabo cyangwa se zitari itegeko kuziga.

Madamu Motshekga yavuze ko Igiswayile ari rwo rurimi ruvugwa cyane mu Afurika nyuma y’Icyongereza n’Icyarabu, kandi "gifite imbaraga zo kwagukira mu bihugu bitigeze bigikoresha na rimwe kandi kikaba gifite imbaraga zo guhuza Abanyafurika."

Yongeyeho ati: "Ni na rumwe mu ndimi zikoreshwa mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika. Twizeye ko kwigisha Igiswayile mu mashuri yo muri Afurika y’epfo bizafasha mu gutuma dusabana n’abandi Banyafurika bagenzi bacu."

Mu kwezi gushize kwa munani, Julius Malema, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’epfo, yavuze ko Igiswayile gikwiye guhinduka "ururimi rw’umugabane" [w’Afurika] mu rwego rwo "gukura mu bukoloni" Afurika.
Yagize ati:"Tugomba kugira ururimi ruhuza Abanyafurika...Nuko tugatana no kuvugana mu Cyongere