Print

Bishop Rugagi yasubije abibaza impamvu agiye kugura indege akiri mu bukode[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 September 2018 Yasuwe: 3902

Mu cyumweru gishize Bishop Rugagi yatangaje ko ari hafi kugura indege ndetse ahishura ko yamaze no kumenya igiciro cyayo nyuma yo kujya muri Amerika gusura uruganda rwa Boeing rukora indege.

Gusa, benshi bumvishe ibyo yatangaje birabatungu batangira kwibaza impamvu agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero rw’itorero rye rimaze igihe rikodesha aho risengera kubera ko ritagira urusengero.

Kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yavuze ko hari abantu badafite kwizera nk’ukwe maze bakumva amagambo yo kwizera avuga bakamushinja kuba ari umwirasi, nyamara ngo abikoreshwa no kwizera kandi ngo kwizera kwe ntigukwiye kugusha abantu.

Ati: “Wumvise amagambo mvuga yo kwizera utari mu mwuka ntiwagaruka guterana. Niba njyewe nizeye Imana nkabwira abantu ngo nzagura indege cyangwa ikindi kintu runaka, umuntu akagushwa n’ijambo ry’uko nzagura ikintu kandi amafaranga nta yo mfite, umunsi nzayigura (indege) bwo tuzaba tukiri kumwe? kwizera kwanjye kugusha imitima y’abantu batazi Imana yo kwizerwa!”.

Abamunenze ko agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero yabasubije ko ibyo ari ibintu bisanzwe mu bantu kuko ngo hari n’abanya-Kigali benshi batunze imodoka zabo kandi bakodesha amazu babamo.

Ati: “Kubera ko nta rusengero turagira, ugasanga umuntu aravuze ngo ‘ariko se agiye kugura indege agikodesha?’” Abibaza icyo kibazo Rugagi yabasubirishije ikibazo kigira kiti: “Ni bangahe bafite amamodoka muri uyu Mujyi kandi nta mazu bagira? Ni bakeya? Kuki babanje kugura amamodoka batabanje kugura inzu se? Ibyo wabinsobanurira?…nuko baba bazi agaciro k’imodoka.”

Yakomeje asobanura aho azakura amafaranga azagura indege, ati: “Konte yanjye iri muri banki yitwa kwizera, rero utabanye nanjye mu kwizera, mu gitondo wabyita ubwibone kandi atari ubwibone.”

Yagarutse no ku bantu bavuye mu itorero rye kubera ko riri mu bihe bigoye na bo abagenera ubutumwa.

Ati: “Ntabwo ari njyewe Imana irimo kugerageza, ahubwo irimo kugerageza abo turi kumwe ngo irebe uko bahagaze. Igihe cy’ibigeragezo kuri njyewe cyararangiye kuko simburara, simbwirirwa, simbura amafaranga y’amashuri y’abana…, aho naraharenze.”

Rugagi yatangaje ko igihe itorero rye ririmo ari icyo kureba abari kumwe na we by’ukuri.


Comments

25 September 2018

Gatera rwose, iyo bible ukoraho reference ni intwaro ya colonisation yabazungu, bakakubwira ngo ntukunde ibyisi, wiyange, kugira ngo abanyafurika natural resourses bafite, abazungu bazijyanire, bagende bubake ibihugu byabo bibe paradiso, twe ubukene butubeho karande batubeshya ngo ibyiza tutabona mwisi tuzabibona mwijuru mugihe bo ibyizi babibona mubihugu byabo. Iyi myumvire ya Gatera niyo abazungu bifuza kubanyafurika turayamaganye rwose. Ikibi nubwambuzi nkubwo bwaba Rugagi nabandi nkawe, ariko abanyafurika tugomba gushaka ubukire tukabaho neza muri iyi si kuko ijuru ntawagezemo ngo atubwire uko bimeze.


Gatera Joseph 18 September 2018

Bishop RUGAGI arakataje mu gukunda ibyisi.Umenya atazi ko abantu bose bakunda ibyisi imana izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ikindi kandi abankunda ibyisi,imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4). YESU yasize adusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Niyo mpamvu INTUMWA za YESU,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).YESU n’Abigishwa be,bagendaga bazura abantu,bagakiza abaremaye.Iyo baza kumera nk’aba ba Bishop RUGAGI bagenzwa no gushaka ifaranga,imodoka n’indege,bari kuba abakire cyane.Ariko kubera ko bakoraga umurimo w’imana ku buntu,bari abakene cyane.Abantu bose bameze nka Bishop RUGAGI,nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita “abakozi b’inda zabo “ (Romans 16:18).Imana idusaba kubasohokamo kugirango tutazarimbukana nabo ku munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4).