Print

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga cyayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2018 Yasuwe: 2934

Rwatubyaye yabwiye abanyamakuru ko mbere y’uko bahura na Enyimba batari bazi imikinire yayo ariko kuri ubu barayizi neza ndetse biteguye kuyandagaza mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru muri Nigeria.

Rwatubyaye uhagaze neza yatangaje ko bari kwiga neza Enyimba

Yagize ati “Enyimba twahuye tutazi imikinire yayo, ariko ubu noneho turayizi neza.Iki cyumweru nicyo kwitegura, ni cyo kwiga kuri Enyimba,twamaze kubona aho bafite intege nke akaba ari nayo ntwaro dufite tuzakoresha kugira ngo muri Nigeria tuzitware neza.”

Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura na Enyimba kuri uyu wa mbere, aho izurira indege ku wa Kane yerekeza muri Nigeria mu mukino uteganyijwe tariki ya 23 Nzeri 2018.