Print

Uruganda rwa SORWAL byarangiye rutejwe cyamunara atageze kuri ½ cy’ igiciro fatizo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 September 2018 Yasuwe: 2749

Uru ruganda rwaguzwe n’ umushoramari usanzwe afite inganda zikora ibibiriti mu bihugu birimo Malawi, Tanzania na Zimbabwe ‘OG Matchs’.

Rwagurishijwe miliyoni 168 mu gihe abagenagaciro bari bararuhaye agaciro ka miliyoni miliyoni 354F ari nayo yari igiciro fatizo.

Iyi cyamunara yari imaze kuba inshuro ebyiri isubikwa uru rubanza rutabonye urugura. Tariki 11Nzeli 2018 iyi cyamunara yasubitswe hatabonetse umuntu n’ umwe urugereka.

Kuri uyu wa Kabiri hapiganwe abantu bane barimo Bigirimana Jean Bosco watanze miliyoni 167Frw, Ngabire Emmanuel atanga miliyoni 154Frw, Osman Rafik atanga miliyoni 168Frw naho Cleophas Barajiginwa atanga miliyoni 117Frw.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wari uyoboye cyamunara yatangaje ku mugaragaro ko Osman Rafik ariwe urwegukanye.

Yagize ati “Uwatanze igiciro kiri hejuru niwe wegukanye cyamunara, yatanze miliyoni 168. Cyamunara irarangiye dutegereje ko uwaguze yishyura, imisoro ya Leta ikaboneka”

Osman avuga ko yifuza guhita akomeza gukora ibibiriti kandi mu mezi atatu ateganya guhita atangira.

Uruganda rw’ ibibiriti rwa SORWAL rwafunzwe muri 2009 rubereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro umwenda wa miliyari 4Frw. Si ibyo gusa kuko hari n’ abakozi bakoraga muri uru ruganda bishyuza amafaranga bakoreye muri uru ruganda ntibishyurwe.

Uburenganzira bwo kugurisha uru ruganda bwatanzwe na Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda Vincentu Munyeshyaka ubwo yarusuraga aho ruherereye mu karere ka Huye agasanga harahindutse igihuru.