Print

Uwahoze muri polisi y’ u Rwanda, urugo rwe rwatahuwemo imbunda n’ amasasu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 September 2018 Yasuwe: 5091

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (RIB) Mbabazi Modeste yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane aho iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yavuye.

Yagize ati “Byabereye mu rugo rw’uwitwa Kabalisa Evariste ariko ntabwo ahari kuko afungiye muri gereza ya Karubanda, abantu bakodesha mu nzu ye bari bararunze inkwi noneho zishize umwana w’umukobwa aza arimo gushaka uduti two gufatisha Imbabura abona ishashi arayikurura ngo ayikoreshe mu gucana nuko izamukana n’imbunda n’amasasu 30.”

“Ubu twatangiye iperereza kugira ngo tumenye inkomoko yayo.”

Nubwo ibi byabereye mu rugo rwa Kabarisa wahoze ari umupolisi, we ntahaba kuko mu 2015 yahamwe n’icyaha cya jenoside, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.