Print

Hagaragajwe ibihugu 10 biteye ubwoba ku isi abantu banjyamo bikandagira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 September 2018 Yasuwe: 5024

10.Pakistan

9.Somalia

Iki gihugu bitewe nibibazo bya Politike bihorayo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab bikaba bituma nta bantu benshi bifuza kujya muri iki gihugu.

8.El Salvador

Iki gihugu giherereye muri America yo hagati kikaba kigaragaramo cyane ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rikabije.

7.Venezuela

Venezuela naho hakaba hagaragara ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kurwego rukabije ndetse hakaba hanagaragara ihohoterwa cyane bitewe nuko hatuwe n’ibirara byinshi.

6.Honduras

Iki gihugu kikaba kigaragaramo imitwe yiterabwoba cyane ndetse nihohoterwa aho hari imitwe izwi nkaho ikomeye cyane ariyo Mara Salvatrucha na Barrio 18.

5.Syria

Iki gihugu gikunda kugaragaramo ihangana hagati y’umutwe w’inyeshyamba ndetse n’ingabo za perezida Bashar Assad aho hamaze gupfa abantu barenga magana atanu mu makimbirane y’abanyagihugu guhera muri 2011.

4.Iraq

Nyuma y’intambara yabaye muri iki gihugu ndetse ikanangiza byinshi iki gihugu kikaba kigenda kigaragaramo ihohoterwa ryinshi.

3.Mexico

Iki gihugu kigaragaramo umutekano muke ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

2.Guatemala

Iki gihugu kibarizwa muri America yo hagati kikaba kirimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubwicanyi bukabije aho muri 2015 hagaragaye abicanyi 91 mu cyumweru.

1.Afghanistan

Iki gihugu kikaba kigaragaramo ihohoterwa cyane ndetse n’umutwe w’iterabwoba ukomeye cyane wa Taliban.