Print

Zari yaguriwe imodoka n’umuherwe bahararanye muri iyi minsi

Yanditwe na: Muhire Jason 19 September 2018 Yasuwe: 5124

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8 biri kuvugwa ko Zari aherutse kwibikaho. Ugblizz yatangaje ko ifite amakuru yemeza ko yayiguriwe na Bryan White usanzwe ari mu bafite akayabo muri Uganda.

Zari aherutse kwinjira mu muryango ufasha abatishoboye w’uyu mugabo, ndetse yanagize urugendo aje muri gahunda zawo mu minsi ishize.

Ibyatumye hatangira kunugwanugwa umubano wihariye usumbye ibyo kuba Zari yaba ari gufatanya na Bryan mu bijyanye no gufasha, n’uko aba bombi baherutse kujyana bwombe mu Zanzibar bakajijisha buri wese akagenda ukwe ariko nyuma bikaza gutahurwa.

Aba bombi kandi hatorwa Miss Uganda 2018, aho Zari yari akuriye akanama nkemurampaka, bagaragaye bari kumwe Bryan White yisobanura avuga ko yamugendaga hafi mu rwego rwo kumucungira umutekano.

Zari ntiyorohewe mu itangazamakuru..

Zari yabanye na Ssemwanga[uyu mugabo yapfuye umwaka ushize] byeruye mu 2011 mu 2013 baratandukana bafitanye abana batatu. Mu 2014 uyu mugore yahise atangira kwerekana ko ari mu rukundo rushya na Diamond Platnumz batandukana muri Gashyantare uyu mwaka ashinja uyu mugabo ubuhehesi.

Bakimara gutandukana hadutse inkuru nyinshi zivuga ku rukundo rushya rwe. Ku ikubitiro habanje kuvugwa umusore wo Kenya witwa Apoko Ringtone wavuze ko yamwihebeye ndetse ashaka kumukiza agahinda yatewe na Diamond ariko umugore akavunira ibiti mu matwi ndetse akaza kumvikana avuga ko uwo musore ntawe azi.

Hahise hakwirakwira igihuha cy’undi mugabo w’unyamakuru ukomeye muri Tanzania witwa Maulid Kitenge, byavugwagwa ko bari mu rukundo rwihishe ndetse bajya basurana ariko nabyo byaje kurangira bigaragaye nk’ibitari ukuri.

Mu minsi ishize nabwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byavuze ko uyu mugore w’imyaka 39, yaba ari mu rukundo Mr P wahoze mu itsinda rya P-Square ariko kugeza ubu ntawe uramenya aho bigana, none hiyongereyeho inkuru z’uko yaba ari mu rukundo na Bryan White.

Mu mezi ahize kandi hari n’izindi nkuru zigeze gukwira zivuga ko yaba agiye gusubirana na Diamond, ariko abyamaganira kure n’ubwo nyina w’uyu mugabo babyaranye abana babiri ndetse na mushiki we bemezaga ko ariwe mugore uhamye ukwiriye Diamond.