Print

Umujyanama wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha umuhanzikazi nyarwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 19 September 2018 Yasuwe: 2262

Umuhanzikazi Gihozo wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziirmo Tujyane.Hindura,Nduwawe na wanyiharira kuri ubu yatangaje ko agiye gukora cyane nyuma yuko yabonye umujyanama wiyemeje kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika .

Mu kiganiro yagiranye na na TV 10 kitwa The Turn Up Gihozo yatangaje ko nyuma y’igihe gito atangiye gukora muzika kuri ubu aribwo agiye kwerekana ingufu ze nyuma yo kubona umujyanama uzajya umufasha kwagura ibikorwa bye.

Abajijwe umujyanama ugiye kumufasha yasubije ko ari inzu nshya yitwa KIKAC izajya ifasha abahanzi ariko ikaba itarafungurwa ku mugaragaro amarembo yayo . Aho yahishuye ko amaze kugiranama amasezerano nayo ko bazakorana mu myaka 10 akorana nayo mu bikorwa byo kuzamura ibihangano bye .

Ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru wa Kikac Bwana Dr Kintu Muhammad wari waherekeje uyu mukobwa kugira ngo asobanure byinshi ku masezerano ndetse n’impamvu yatumye yahisemo gufasha uyu mukobwa kandi mu Rwanda hari impano nyinshi cyane yasubije ko nubwo atari umunyarwanda akorera ibikorwa bye hano mu Rwanda kandi akaba asanzwe ari umujyanama w’umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool hano mu karere ka Afurika yo hagati.

Abajijwe niba ntacyo bizabangamira ku mikoranire ye na Bebe Cool yasubije ko umuhanzi we ari umuntu mukuru kandi uhora yifuza kubona impano nshya zivuka haba muri Uganda cywangwa hano Mu Rwanda .

Ku bijyanye n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac yasubije ko ubu iyo nzu nubwo itaramurikwa ku mugaragaro gusa yatangiye ibikorwa byayo kuko magingo aya basinyishije abahanzi babiri aribo Gihozo na Ezra The Rapper aribo babimburiye abandi mu gihe bagishakisha izindi mpano bazakorana nazo.

Gihozo asoza yashimiye Kikac ikomeje kumurwanira ishyaka mu bikorwa bye bya muzika ndetse aboneraho umwanya wo gusaba abafana be gukomeza kureba ndetse no gukurikira amashusho y’indirimbo ye Kwizima kuri Channel ya Youtube ya Kikac .

Twakwibutsa ko indirimbo yakozwe mu buryo bwa amajwi na Iyzo Pro naho amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh.

REBA INDIRIMBO YASHYIZE HANZE: