1. Selena Gomez
Ni umwe mu barwaye indwara zidakira, we iyo arwaye yitwa Lupus, indwara yangiza ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ku buryo umubiri uba utakibasha kurwanya utu mikorobe dutandukanye usanzwe ufite ubushobozi bwo kurwanya. Iyi ndwara yangiza uturemangingo tw’umubiri w’umuntu (Cells, cellules) ituma umuntu agira uburibwe mu ngingo no mu bindi bice by’umubiri, niyo izahaje Selena Gomez.
2. Kim Kardashian
Uyu nawe n’ubwo akunze kugaragara nk’umunyabirori we n’umuryango we, ku dushya twinshi bahorana, ntibimubujije ko yirwariye indwara y’uruhu idakira bita psoriasis ifata uruhu, icyo umuganga akora gusa ni ugutanga imiti ituma byoroha.
3. Lil Wayne
Lil Wayne afite uburwayi bw’igicuri (epilepsie) guhera akiri umwana ndetse gikunda kumufata ku buryo butunguranye, hakwiyongeraho kuba afata ibiyobyabwenge bikaba ibindi. Lil Wayne abana n’ubu burwayi ndetse mu minsi yashize byigeze gutuma indege ye ihagarara mu nzira itageze ahi igiye kubera ko yafatiwe n’igicuri mu nzira.
4.Charlie Sheen
Charlie w’imyaka 50 ni umukinnyi wa filime, yibanira n’agakoko gatera Sida (HIV) ndetse ku munsi w’ejo yatangaje ko ubuyobozi bwigeze gushaka kumukurikirana kuba yarahishe babiri mu bakunzi be iby’ubwo burwayi bwe.
5. Tom Hanks
Nawe ni umukinnyi wa filime, afite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type 2 diabetes)
6. Toni Braxton
Uyu nawe afite uburwayi bumwe na Selena Gomez kuko arwaye Lupus ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi kubera ubu burwayi
7. Angelina Jolie
Kanseri yo mu ibere ngo ni imwe mu ndwara karande mu muryango we, niyo mpamvu Angelina Jolie nawe yagize amahirwe make yo gusanga afite ibyago byo kuyandura, ndetse kugeza ubu akaba yaribagishije amabere yombi nubwo nta kizere ijana ku rindi yari yagira cyo kutazarwara kanseri.
8. Lena Dunham
Afite uburwayi bwitwa Endometriosis, ubu ni uburwayi bufata abagore, aho usanga hari ibice bisanzwe byibera muri nyababyeyi byarimutse bikajya aho bitagenewe, ibi bigatera ibibazo mu mubiri.
9. Michael J. Fox
Indwara afite yitwa Parkinson’s, ni nayo iherutse guhitana Mohammed Ali, iyi yo ni indwara ituma umuntu ashobora kugira imitsi idakomeye, kuba watangira kudidimanga mu gihe uvuga nibindi.
10. Magic Johnson
Yahoze ari umukinnyi wa basketball ukomeye, muri 1991 nibwo yatangaje ko abana na virusi itera Sida (HIV) ndetse kuri ubu atagikina basketball yabaye umushabitsi n’umuvugizi ku bukangurambaga bwa SIDA na HIV.