Print

Waruziko gusinzira cyane bitera uburwayi

Yanditwe na: Muhire Jason 20 September 2018 Yasuwe: 1235

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko gusinzira ari byiza kandi ko biba bikenewe kugira ngo abantu bamererwe neza, ariko na none ngo gusinzira birengeje urugero cyangwa gusinzira gake cyane bigira ingaruka ku buzima.

Nk’uko byatangarijwe igitangazamakuru L’Express, aba bashakashatsi ngo bavuze ibi bamaze kwitegereza imibereho y’abagore n’abagabo 3760, bafite imyaka hagati ya 30 na 64.

Barebye umubare w’iminsi y’ikiruhuko cy’uburwayi ihabwa abakozi, basanga abantu badakunda kurwara baba basinziriye mu gihe kiyinga amasaha arindwi n’iminota 30 mu ijoro rimwe : ku bagore ngo ni amasaha arindwi n’iminota 38, naho ku bagabo ngo ni amasaha arindwi n’iminota 46.

Tea Lallukka wari uyoboye iyo kipe y’abashakashatsi, avuga ko « bikwiye ko abantu bita ku gufata igihe gikwiye cyo gusinzira, ntibasinzire mu gihe kinini cyane ariko na none ntibasinzire mu gihe gito kuko kutabyitaho bitera uburwayi na bwo butera kutajya ku kazi».

Uyu mushakashatsi anavuga ko ibi abantu baramutse babyitayeho, byagabanya umubare w’abasiba akazi kubera uburwayi ku rugero rwa 28%.