Print

Uwari umukunzi wa Diamond yasanzwe yapfuye

Yanditwe na: Muhire Jason 20 September 2018 Yasuwe: 25161

Kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse inkuru y’umukobwa witwa Hawa wakundanye na Diamond mu myaka yahise mbere yuko akundana n’umukinnyi wa filime Wema Sepetu, ndetse akaba ari umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Diamond yise ‘Nitarejea’.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko uyu mukobwa yakundanye na Diamond igihe kirekire nyuma bakaza gutandukanye uyu mukobwa agashaka umugabo gusa bakaza gushwana akamutana n’abana 2 bari bamaze kubyarana.

Nyuma yuko atawe n’umugabo Hawa ngo yananiwe kubyakira ndetse kuva ubwo aba nk’umusazi atangira kwihata inzoga nyinshi mu rwego rwo kwiyibagiza ibibazo yatewe n’urushako kuva ubwo atangira kunywa inzoga nyinshi zamuviriyemo kurwara umwijima yirengagiza kujya kwa Muganga ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara yararwaye.

Kuva ubwo yatangiye kugubwa nabi kubera ubusinzi ndetse n’indwara yararwaye itangira kumugiraho ingaruka kugera ubwo abura amafaranga yo kujya kwa muganga niko gusaba inshuti n’abavandimwe ndetse na Diamond kumuha ubufasha akajya kwivuza iyi ndwara.

Kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ivuga ko uyu mugore umurambo wasanzwe mu kidendezi cy’amazi yapfuye mu gihe uwari umukunzi we Diamond yatereye agati mu ryinyo mu gihe Hawa yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko akeneye ubufasha bumuturutseho ngo ajye kwivuza.

REBA INDIRIMBO UYU MUKOBWA YAGARAGAYEMO:


Comments

mode 4 January 2019

iyi niyo ndirimbo yamuzamuye cyane kuko yarakunzwe cyane tzd,niyigendere urukundo rwa mbere rurababaza