Print

ShaddyBoo yemeye ko yabonanye na Diamond muri hoteli

Yanditwe na: Muhire Jason 20 September 2018 Yasuwe: 21171

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Shaddy Boo yari ari muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa ryo kubyina ryitwa Biko Jibebe Challenge ryateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Urugendo rwa Shaddy Boo muri Tanzaniya rwaravuzwe cyane, dore ko rwongeye kugaragaza igisa n’umubano wihariye wakunze kuvugwa hagati ye Diamond.

Uretse ibyo guhabwa inkwenene ku bwo kuvuga icyongereza aterateranya, Byanavuzwe ko Shaddy Boo yaba yararyamanye na Diamond, dore ko hari amashusho bashyize ku rubuga rwa Instagram buri umwe aryamye mu gitanda bigaragara nk’aho ari kimwe.

Aya makuru Shaddy yayateye utwatsi avuga ko ibyo kuba amashuka barayemo asa bishoboka cyane, kandi bitahuzwa no kuryamana.

Mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Wasafi TV ubwo bavaga kuri hoteli Shaddy Boo yari acumbitsemo, bajya ahabereye Biko Jibebe Challenge, uyu mugore yabajijwe niba koko yararanye na Diamond maze asubiza ko babonanye ariko ko nta cyabaye.

Yagize ati “yego yahaje (kuri hoteli) ariko ntabwo yari wenyine, yari ari kumwe n’izindi nshuti ze.”

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Shaddy Boo yabajijwe iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Diamond ariko asubiza ko ari ‘inshuti zisanzwe’.


Comments

gahinda 21 September 2018

None se diamond yatinya kwenda shadiboo ngo ni uko inshuti ze zihari?