Print

Ubushakashatsi bwagaragaje uko benshi mu bagabo biyumva nyuma yo gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2018 Yasuwe: 5599

Nubwo benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina bishuka ko bagiye kubona ibyishimo,ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Queensland muri Australia,bwagaragaje ko 40 ku ijana by’abagabo bicuza cyane ndetse bakababara iyo barangije gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu bisubizo benshi mu bagabo batanze ubwo babazwaga uko biyumva iyo bamaze gutera akabariro,basubije ko bumva bababaye,bafite ipfunwe ry’ibyo bakoze ndetse nta marangamutima bafite.

Profeseri Robert Schweitzer wari uyoboye ubu bushakashatsi yavuze ko abagabo babaswe n’imibonano mpuzabitsina ndetse bakunze kuyikora kenshi ibi byiyumvo bidakunze kubabaho.