Print

Abantu amagana hari ubwoba ko bapfiriye mu mpanuka y’ ubwato muri Tanzania

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2018 Yasuwe: 1824

Bivugwa ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 500, buvuye mu gace ka Bugorora bugiye Ukara, muri komine ya Ukerewe mu ntara ya Mwanza.

Mu itangazo ubutegetsi bwa Tanzaniya bwasohoye, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, nk’ uko byatangajwe n’ umukuru w’igipolisi w’akarere Adam Malima.

Yagize ati "Tugomba kugenda tukifatanya n’ abandi bari mu bikorwa by’ ubutabazi ngo turebe ko hari ubuzima twarokora n’ibintu ariko ubuzima nibwo buhambaye. Ntituramenya uko byifashe, tugiye kubyirebera, nyuma tubabwire aho duhagaze."

Si ubwa mbere ubwato butwara abagenzi burahamye muri Tanzania. Muri 2011, ubundi bwato bwari butwaye abantu 800 bwararohamye, abantu benshi barapfa.
Icyo gihe igipolisi cyavuze ko abantu 200 bari mu bwato MV Spice Islanders aribo bapfuye, mu gihe 600 bashoboye kurokorwa.