Print

Imibare y’ agateganyo , 94 bapfiriye mu mpanuka y’ ubwato bunini bwarohamye muri Victoria

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2018 Yasuwe: 1813

Abayobozi babwiye ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ko abarohamye barenga 200. Leta yatangaje ko harimo gukoreshwa imbaraga mu gutabara abarohamye.

Ubu bwato ‘The MV Nyerere’ bwarohamye hafi y’ inkombe hagati y’ ibirwa Ukora na Bugolora. Birakekwa ko gupakira bukarenza ubushobozi bwabwo aribyo byatumye burohama.

Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 400, kandi bufite abantu 100.

Imibare nyayo y’ abari bari muri ubu bwato ntabwo yamenyeka kuko akamashini gatanga amatike uwari ugafite ari mu barohamye bagapfa.

Komiseri mugace iyi mpanuka yabereyemo afite ubwoba ko imibare y’ abapfuye ishobora kwiyongera yagize ati Turasaba Imana kuduha ibyiringiro kuri iyi mpanuka, turasaba Imana kuduha ibyiringiro ko imibare y’ abapfuye idakomeza kwiyongera”

Igihugu cya Tanzania gikunze gutakaza abantu benshi baguye mu mpanuka y’ ubwato. Muri 2012 abantu 145 bapfiriye mu mpanuka y’ ubwato bwari bugiye ku kirwa cya Zanzibar. 2011 nabwo impanuka y’ ubwato yari yahitanye abandi 200. Mu 1996 nibwo habaye impanuka y’ ubwato ikomeye kurusha izindi mu kinyejana cya 20 ubwo ubwato bwarohamaga mu kijya cya Victoria 800 bakahasiga ubuzima.