Print

Abakinnyi 6 bavukiye mu miryango ikize cyane bagahitamo gukina umupira w’amaguru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2018 Yasuwe: 5129

Birazwi ko abakinnyi nka Carlos Tevez,Cristiano Ronaldo,Romelu Lukaku,n’abandi batandukanye iyo bataza kugira amahirwe umupira w’amaguru ukabahira bari kuba ari inzererezi mu muhanda ndetse basabiriza ubu,ariko hari abandi bavukiye mu miryango y’abakire ndetse bagiye mu mupira w’amaguru batagiye gushaka amaramuko.

UMURYANGO wabateguriye bamwe mu bakinnyi bavukiye mu miryango ikize ariko bakisanga biruka inyuma y’umupira w’amaguru bahanganye n’abakinnyi b’abakene.

6. Frank Lampard

Iki cyamamare mu mupira w’amaguru cyanditse amateka aremereye mu ikipe ya Chelsea,cyavukiye mu muryango w’ibyamamare mu mupira w’amaguru kuko se umubyara Frank Lampard Senior yakinnye mu ikipe ya West Ham mu bwugarizi ayisaruramo akayabo.Nyirarume, Harry Redknapp ni umwe mu batoza bazwi cyane muri Premier League kuko yatoje amakipe menshi mu Bwongereza ndetse niwe wazamuye Frank Lampard muri Birmingham.

5. Kaka (Ricardo Izecson dos Santos Leite)

Uyu munya Brazil wabaye icyamamare mu ikipe ya AC Milan na Real Madrid nawe yavukiye mu muryanwo w’abakire kuko se umubyara Bosco Izecson Pereira Leite Yari Injenyeri (engineer),mu gihe nyina we yari umwarimu.

4. Hugo Lloris

Uyu kapiteni w’Ubufaransa na Tottenham yavukiye mu mujyi wa Nice,mu muryango w’abakire cyane aho papa we yakoraga muri Banki nyina ari umunyamategeko ukomeye.

3. Andrea Pirlo

Uyu ni kabuhariwe mu mupira w’amaguru wamenyekanye mu makipe akomeye mu Butaliyani nka Juventus na AC Milan,yavukiye mu muryango w’abakire cyane kuko se yari afite amasambu menshi ndetse ahinga imizabibu aho ndetse atunze uruganda rukora ibyuma rukomeye mu Butaliyani.

2. Mario Gotze

Uyu musore watsinze igitego cyahaye Ubudage igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014,yavukiye mu muryango w’abaherwe kuko se Jurgen Gotze yaminuje cyane(Prof. Dr. Ing.).yigisha muri kaminuza ya Dortmund University of Technology aho yasohoye igitabo ku bushakashatsi yakoze kuri Mudasobwa.

1.Gerard Pique

Uyu myugariro ukinira FC Barcelona washakanye na Shakira,nawe yavukiye mu muryango w’abaherwe kuko se umubyara ari umucamanza ukomeye ndetse akaba ari n’umucuruzi.Nyina wa Pique ni umuyobozi mukuru w’ibitaro bikomeye mu mujyi wa Barcelona.

Abandi bakinnyi bavukiye mu miryango ikize ariko bakisanga ari abakinnyi ba ruhago barimo Robin Van Persie,Micheal Ballack,Sergio Busquets na Diego Forlan.