Print

Uwahoze acurangira Beyonce yamushinje gukoresha amarozi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2018 Yasuwe: 1448

Kimberly Thompson wacurangiye ingoma Beyonce imyaka 7 yose,yandikiye urukiko mu nyandiko yatangajwe n’ikinyamakuru The Blast ko Beyonce yamutotezaga cyane ndetse akoresha ubumaji bwirabura cyane.

Uyu mugore wacurangaga muri band ya Beyonce ,yavuze ko beyonce yamukorakoraga ku myanya y’ibanga ndetse akamutoteza aho yamushinje ko yishe agapusi ke gato ku bushake.

Kimberly Thompson yanditse inzandiko asaba urukiko ko rwashyirajo itegeko ryo kugenzura Beyonce no gukurikiranira hafi imyitwarire ye mibi yo guhohotera abakozi be gusa rwamuteye utwatsi kuko nta bimenyetso bifatika byerekana ko akoresha amarozi.

Beyonce uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Lemonade, Crazy In Love,Halo n’izindi,yasubiye iwe muri leta ya Texas nyuma y’igihe yari amaze mu bitaramo byo kuzenguruka isi,we n’umugabo we Jay z bise “On The Run II Tour”.


Thompson yashinje Beyonce gukoresha amarozi