Print

Nyaruguru: Umuyobozi w’ ishuri Minisitiri yamusohoye mu nama anamusabira ibihano

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2018 Yasuwe: 3704

Byabaye ubwo Minisiteri y’uburezi yakoraga igenzura mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa GS Muyira ho mu Karere ka Nyaruguru, Hakizimana Gaspard, yasohowe mu nama kuko yabajijwe icyatumye abika mudasobwa aho kuziha abanyeshuri, abura igisubizo ahita amusohora mu nama.

Munyakazi yabwiye Igihe ko bibabaje cyane kubona umwarimu yima abanyeshuri mudasobwa zaguzwe mu mafaranga ya Leta.

Yagize ati “Twari dufite amakuru y’uko uriya muyobozi amaranye mudasobwa imyaka ibiri akaba yarazimye abanyeshuri, noneho rero amenye ko abantu bacu bagiye kujyayo ahita ajya kuzihisha ku kindi kigo cy’amashuri. Ni ibintu bigayitse cyane.”

Yakomeje ati “Namubajije impamvu yatumye abikora asubiza ko ari inama yagiriwe n’abarimu, ariko wamubaza icyatumye ataziha abanyeshuri akabura icyo asubiza. Twasabye Akarere ko ikibazo cy’uriya muyobozi bakigeza mu kanama gashizwe imyitwarire hanyuma bakamufatira ibihano kuko ibyo yakoze ni amakosa akabije.’’

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri bakubwira ko impamvu babika izi mudasobwa aho kuziha abanyeshuri biterwa no gutinya ko bazica.

Uwo mu karere ka Gicumbi yagize ati “Iyo hakozwe igenzura bagasanga hari mudasobwa zapfuye nitwe bibazwa, iyo uzihaye abana ngo bazitahane bamwe bagaruka nta ‘memory card’ zirimo, akaba ari twe bijya ku mutwe. Niyo mpamvu rero usanga bamwe bahitamo kuzibika.’’

Isaac Munyakazi yavuze ko atemeranya n’aba barimu. Ati “Ibyo bintu ubu twarabihagurukiye, ntituzemera ko bakomeza gukora nabi gutyo. Kuvuga ngo abana barazica ndumva ntaho bihuriye, bajye bazibaha babigishe no kuzifata neza.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mineduc yiyemeje kujya igenzura imikorere y’amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego kugira ngo ireme ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda, rirusheho kugira ireme.