Print

Nyamagabe: Batsinze ikizamini kibinjiza mu bakozi ba Leta barahamagarwa ariko ntibinjizwa mu kazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 5146

Ushinzwe uburezi mu karere we aravugako iki kibazo cyatewe no kwibeshya mu gutoranya abemerewe gukora ikizamini,kuko bo ngo nubwo bize uburezi bw’amashuri abanza ariko bakurikiranye by’umwihariko ay’inshuke.

Aba bari batoranyijwe mu gukora ikizamini cy’ubwarimu cyo kwigisha amasomo anyuranye mu mashuri abanza,bakora ikizamini ,baragitsinda,ngo baranahamagarwa ku karere kuzana dosiye zuzuye kugira ngo batangire akazi ,nyamara ngo batungurwaga no kubwirwa ko bo batemerewe,ko nubwo bize uburezi ,ari ubwo mu mashuri y’inshuke.

Ku mpamyabumenyi zabo zigaragaza ko bize uburezi bw’amashuri abanza,agashami k’inshuke,ariko ngo baba barize byinshi by’uburezi bw’amashuri abanza,hakongeraho n’uburezi bw’inshuke,ngo bikanagaragazwa nanone n’amanota ya mbere bagize batsinda iki kizamini.

Aba harimo n’uwari wabaye uwa mbere mu kizamini ngo nyuma yo guhamagarwa ko batsinze ,bageze ku karere bajyanye ibyangombwa babwirwa ko ari ukwibeshya kwabayeho,kuko batari bakwiye gutoranywa mu bemerewe gukora ikizamini.

Gusa kuri bo ngo bararenganye bitewe n’uko batiyumvisha uburyo habaho kwibeshya mu gihe mbere no mu gukora ikizamini babanzaga kugenzura ibyangombwa byatanzwe n’abagiye kugikora.Ikindi bibaza ni uburyo bagenzi babo biganye bimwe ngo bakora mu tundi turere tutari Nyamagabe,bo nta kibazo bafite bigisha mu mashuri abanza,bagasaba guhabwa akazi batsindiye cg kubisobanurirwa neza niba ari ikibazo cya diplome.

NTEZIRYAYO Andre ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe,yemera ko iki kibazo cyatewe n’impande ebyiri,harimo uwabatoranyije mu bazakora ikizamini wabibeshyeho,ndetse ngo n’aba baje gukora ikizamini batacyemerewe kuko nubwo biga byose,diplome zabo zigaragaza ko bize uburezi bw’inshuke atari mu mashuri abanza.

Cyakora abize bimwe n’aba ariko bakora mu tundi turere nabo twavuganye,batubwiye ko ho nta kibazo bafite,ibyo aba batiyumvisha.Gusa umuyobozi ushinzwe uburezi muri aka karere ntashidikanya ko aba bize byose bakaba babyumva neza nk’uko bigaragazwa n’amanota ya mbere bagize mu kizamini,ariko ngo ni amabwiriza bafite ko aba bagomba kwigisha amashuri y’inshuke gusa kabone nubwo bafite izi diprome z’amashuri abanza.

Src: TV1


Comments

habumuremyi 23 September 2018

ibyose biracyabaho murwanda minister yabakozi bareta nibikurikirane imenye amakuru afatika


Gaterare 22 September 2018

Mwe murakina, mukarere ka KIREHE ko hari abarimu bari bakamazemo amezi arenga arindwi none bakaba baradusezereye ngo habayeho kwibeshya mu ikorwa ry ibizami?! Rwanda we


Leo 22 September 2018

Abashyinzwe uburezi muturere bagombye kumenya ko n’abize ubwarimu mumashuri abanza bakorerwa selection hashingiwe kubyo bize TSM, TSS, TML.Kubavanga night ikosa rikomeye.