Print

Ese koko abagabo bakunda abagore b’inzobe ?

Yanditwe na: Muhire Jason 22 September 2018 Yasuwe: 3240

Bamwe mu bagore bakoresha amavuta abahindura inzobe, bavuga ko babiterwa n’uko abagabo bakunda abagore b’inzobe, abandi bakavuga ko bakabikora bashaka kugira uruhu rukeye. Abakoresha aya mavuta, bamwe muri bo ngo baba bagamije gushimisha abakunzi babo mu gihe abandi bavuga ko uruhu rwabo rwahindutse kubera amavuta bakoresha bagamije kwivura uduheri two mu maso.

Umugore witwa Mayisha , umwe mu baganiriye na muhabura. rw ukoresha aya mavuta atukuza, avuga ko aya mavuta ayisiga agamije kugira ngo uruhu rwe rucye kurusha uko rwasaga kandi arusheho no gushimisha umugabo we, kuko ngo akunda abagore b’inzobe.

Ku rundi ruhande ariko Rwamuhizi waganiriye na muhabura. rw , avuga ko abagore badakwiye kwitiranya ibintu ngo bitume bica uruhu rwabo, kuko inzobe zikundwa ari inzobe karemano kandi n’abakobwa birabura bakaba bakundwa bitewe n’impamvu y’ukunda.

Yakomeje agira ati"mukobwa w’igikara nk’uruhu rw’umwimerere ku giti cyanjye niwe nkunda cyane kuruta uw’inzobe rwose".

Akomeza avuga ko kuba inzobe cyangwa igikara byonyine bitaba bihagije imbere y’umugabo, kuko ngo hari n’ibindi bintu bitandukanye umugabo arebaho mbere yo gukunda umugore cyangwa umukobwa.

Abagabo si ko bose babibona kimwe. Hari abavuga ko iyo wakunze umugore umukundira uko asa yaba ari igikara cyangwa inzobe. Abandi bavuga ko guhitamo igikara cyangwa inzobe biterwa n’impamvu yaguteye kumukunda, kuko ashobora kuba ari inzobe ariko afite izindi nenge zitatuma akundwa n’abagabo.

Abakoresha amavuta atukuza bavuga ko bagamije gushimisha abakunzi babo hari abavuga ko ari urwitwazo rwa bamwe mu bagore batanyurwa n’uko baba basazwe basa, bakibwira ko bihinduye inzobe ari bwo baba beza kurushaho.