Print

Nick Cannon yatangaje ikintu yakundaga kuri Kim Kadarshian bitera ishyari Kanye West

Yanditwe na: Muhire Jason 22 September 2018 Yasuwe: 1840

Kanye West yasabye Nick Cannon ko yagaragaza icyubahiro ku mutambukanyi we mu gihe kizaza niharamuka hari umubajije ku bijyanye na Kim Kadarshian bigeze gukundana mu myaka ishize.

Ni nyuma yaho Nick Cannon mu kiganiro na Vlad Tv yavuze ko icyo yibukiraho Kim Kadarshian ari ikibuno.

Yagize ati” Uriya mukobwa w’umwera afite ikibuno”

Nyuma y’ibya Cannon Kanye West yaboneye ho umwanya wo gusa Drake,gusobanura neza ‘Kiki’ yaririmbye mu ndirimbo ye ‘In My Feelings’ aho yabazaga niba uyu ‘Kiki’ amukunda.

Iri zina ‘Kiki’ ni izina ry’umuryango rya Kim Kadarshian gusa uyu mugore mu minsi ishize, yavuze ko uyu Kiki atari we yaririmbye.

Nk’uko TMZ ibitangaza, Kanye West yabajije Drake impamvu ataririrmbye Riri, akabyiniriro ka Rihanna.

Kanye West w’imyaka 41 yashakanye n’Umunyamideri Kim Kadarshian ufite 37, ubukwe bwabo buba muri Gicurasi 2014.