Print

Lionel Messi yashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago kubera umwanzuro ukomeye yafashe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 5320

Muri uyu muhango uzabera mu mujyi wa London wo guhemba umukinnyi wahize abandi ku isi,Lionel Messi azaba awurimo nubwo atashyizwe mu bakinnyi 3 bitwaye neza barimo Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Mohammed Salah.

Ibi bihembo bya Best FIFA Football Awards ntibyahiriye Messi uyu mwaka ni ubwo ashobora kuza mu ikipe y’abakinnyi 11 y’umwaka ndetse agahatana ku gihembo cya Puskas gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kuko icyo yatsinze Nigeria mu gikombe cy’isi kiri ku rutonde rw’ibitego byiza.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bashimye Lionel Messi wirengagije ihangana rya na Cristiano Ronaldo akemera kwitabira uyu muhango nubwo aziko atazatsinda mu gihe Ronaldo yanze kwitabira umuhango wo guhemba umukinnyi witwaye neza mu Burayi kubera ko yari aziko igihembo kirahabwa Luka Modric.

Umuhango wo guhemba umukinnyi wa mbere ku isi uzaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha mu mujyi wa London aho ari ubwa mbere mu myaka 10 ishize Messi atari mu bahatanira iki gihembo.