Print

Abahanzi Baby Style RNB na Young Boy HIP HOP bari mu maboko ya JOJO

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 802

Aba bahanzi bakiri bato kandi bakizamuka muri Muzika ni abahanzi barimo kuzamukana ingufu muri HIP HOP ndetse na RNB ndetse bakaba bafite intumbero yo kuzamura impano zabo zikagera ku rwego rwo hejuru nk’abandi basitari bose mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.

Kuri ubu aba bahanzi baravuga ko kuba bari kumwe na JOJO wari usanzwe aherera inyungu z’ umwana muto w’imyaka 6 ari we Sapna Khasandra uyu mwana wanaririmbye mu gitaramo cya Riderman ubwo yashyiraga ahagaragara album ye ya 4 yise uburyohe concert agashimisha cyane abayitabiriye ngo nabo biteguye kugira aho bava ndetse n’aho bajya kubera impano n’ubushobozi babona muri Manager wabo JOJO.


Manager JoJO

Ubusanzwe Uwera Joselyne bakunda kwita JOJO amaze igihe kingana n’umwaka akora akazi gufasha abahanzi (Manager) muri muzika nyarwanda, akaba atangaza ko impamvu yafashe aba bana ari uko yabonye bafite impano ndetse n’umurava wo gukunda umuziki.

Jojo akomeza avuga kandi ko kuba ariwe mu manager wambere w’umukobwa utangiye kubikora, nubwo abantu batabyumva neza kubera ko bamenyereye abamanager babagabo kuko ari bo gusa babikora hano mu Rwanda we yemeza ko n’abari n’abategarugori babishobora.

Aho atanga urugero avuga ko yatangiriye kuri Sapna ariko ubu akaba amaze kuba umwana w’icyitegererezo muri Theatre ndetse no muri Film nyarwanda. Avuga kandi ko ibyo byamuhaye imbaraga akurikije aho sapna yatangiriye ndetse n’aho amaze kugera.

Ku bw’ibyo rero akaba yaranafashe umwanzuro wo kumanaging Baby Style ndetse na Young boy kuko ari abana bafite impano kandi abanyarwanda bamaze kubamenya kuko bafite indirimbo bakoze zagiye zikundwa nka Igitego ya Baby style, Ndashima, Umuziki ya Young boy afatanije na Baby style nizindi…

Jojo yavuze kandi ko agiye kubafasha kuzamura umuziki wabo ndetse young boy akaba yazanye indirimbo nshyashya yitwa Ni njye na we yakoreye muri Monster record mu minsi mike n’amashusho akaba aza kuba ageze hanze.

Aba bahanzi bakaba barasinyanye na Uwera Joselyne amasezerano y’umwaka yarangira bakazaganira niba bakomeza cyangwa ntibakomeze icyo asaba abanyarwanda nka Manager w’ umukobwa ni ugukunda iby’iwabo bagashyigikirana ibyo ngo nibikorwa muzika nyarwanda izatera imbere mu mpande zose.

Rafiki Kabenga