Print

Umusaza n’umuhungu we barashe umuturanyi wabo bamuhoye matela yabishyuzaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 1015

Aba bagabo bashyizwe hanze n’umugore wa nyakwigendera wabafashe amashusho bari kwica umugabo we,bamuhora ko yabashinjaga kumutwara umufariso we.

Katie Box n’umugabo we wishwe n’abaturanyi bamuhoye matela

Umugore wa nyakwigendera witwa Katie Box yatangaje ko aba bagabo bombi batwaye iyi matela ubwo bayisangaga mu rugo rwabo aho yari yanitse bakayiba,umugabo we aje kuyibabaza bararakara niko guhita bamurasa mu mutwe.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje uyu musaza n’uyu muhungu we bombi bafashe imbunda aho we yari afite pistol mu gihe uyu muhungu we yari afite imbunda ikoreshwa n’abahigi mu mashyamba.

Ubwo aba bagabo bashwanaga,uyu musaza yumvikanye ari kubwira uyu Howard ko nagerageza kumwegera aramurasa ntiyabyumva niko guhita araswa mu mutwe.

Box yatangaje ko aba bagabo bombi bakimara kurasa umugabo we baje bamutunga imbunda bamubwira kuguma hasi,aza gufata umwanzuro wo guha aya mashusho yari yafashe bari kwica umugabo we televiziyo imwe yo muri Texas aho akomoka bakayatangaza kugira ngo aba bicanyi bafatwe none batawe muri yombi.



Comments

Anaise 21 January 2021

Ntiyihangane