Print

Floyd Mayweather yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 2066

Muri iki cyumweru nibwo inkuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru yavuze ko aba bombi bari gutegura gusubiramo umurwano wiswe “Fight of the Century”warangiye Mayweather atsinze Pacman ku manota.

Mayweather agiye kongera kurwana na Pacquiao

Floyd Mayweather umaze kurwana imirwano 51 adatsindwa,yagarutse muri ring nyuma yo gutangaza ko asezeye kuri uyu mukino w’iteramakofe gusa yongeye kubyutsa ingumi ze kubera agafaranga gatubutse yahawe n’ibigo bikomeye kugira ngo yongere kurwana na ambasaderi wa Bibiliya Manny Pacquiao.

Mu mafoto Mayweather ukunze kwiyita mr Moneyyashyize hanze,yagaragaje uko amaze kubaka umubiri we bidasanzwe nyuma yo kuganira na Pacquiao ku byo gusubiramo iyi ntambara barwanye 2015 rukabura gica.

Mayweather yaherukaga kurwana mu mwaka ushize ubwo yahondaguraga umunya Irlande, Conor McGregor kucyo bise Knockout, mu mujyi wa Las Vegas.

Biravugwa ko Floyd Mayweather azarwana na Pacquiao mu Ukuboza uyu mwaka ndetse n’amasezerano y’iyi ntambara azasinywa mu cyumweru gitaha.


Aya niyo mafoto Mayweather yashyize hanze agaragaza ko ari kubaka umubiri yitegura Pacman