Print

Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin basomanye biratinda ubwo bari batembereye ku mucanga mu Butaliyani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 1905

Aba bombi bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza.

Biravugwa ko Justin Bieber yakodesheje inzu mu Btaliyani akayabo k’ibihumbi 13 by’amapawundi kugira ngo we n’uyu munyamideli wenda kumubera umugore bariremo ubuzima.

Kuri uyu wa gatanu nibwo aba bombi basomaniye ahitwa Amalfi Coast imbere ya rubanda,bafotirwa n’abanyamakuru none amafoto yabo ari guca ibintu hirya no hino.

Urukundo rwa Justin Bieber w’imyaka 25 na Baldwin w’imyaka 21 rukomeje gufata indi ntera kuko basigaye bagaragara basomanira mu muhanda,batitaye ku babahanze imboni.